APR na Police WVC zemerewe kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mbere ya buri mukino

Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), yemereye Ikipe ya APR n’iya Police WVC zihagarariye u Rwanda mu irushanwa rizahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, gufata umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, mbere ya buri mukino zizajya zikina.
Iri rushanwa riri kubera i Abuja muri Nigeria kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 14 Mata 2025, ryitabiriwe n’amakipe 16 yo mu bihugu bitandukanye.
Mu gihe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025, Abanyarwanda n’inshuti zabo batangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’amakipe ya APR na Police WVC azifatanya na bo.
Kuri uyu munsi, APR na Police nta mikino zifite kuko ari ikiruhuko nyuma yo gusoza imikino y’amatsinda, ariko zizajya zifata umunota wo kwibuka mbere yo gukina indi mikino zisigaje, aho iya 1/8 izatangira ku wa Kabiri, tariki ya 8 Mata 2025.
APR WVC yabaye iya kabiri mu Itsinda A izahura na La Loi VC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabaye iya gatatu mu Itsinda C.
Ni mu gihe Police WVC yabaye iya gatatu mu Itsinda D izahura na Prisons yo muri Kenya, yo yabaye iya kabiri mu Itsinda B.

