Basketball: Irushanwa ryo kwibuka Jenoside ryatumiwemo amakipe yo mu Karere

Basketball: Irushanwa ryo kwibuka Jenoside ryatumiwemo amakipe yo mu Karere

Amakipe yo muri Uganda, Tanzania na Kenya yatumiwe mu irushanwa ryo kwibuka abo mu muryango mugari wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Iri rushanwa rigamije kwibuka abakinnyi, abatoza n’abakunzi ba Basketball ryateguwe mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bari kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Riteganyijwe tariki ya 23 kugeza ku ya 27 Mata 2024, aho kuri iyi nshuro Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryatumiye amakipe yo muri Uganda, Tanzania na Kenya. Icyakora ntabwo aratangazwa kuko ataremeza ubutumire.

Mu Rwanda rizitabirwa n’amakipe ane ya mbere muri Shampiyona mu bagabo n’abagore. Ayo ni APR BBC, REG BBC, Patriots BBC na Tigers BBC. Mu bagore ni Kepler WBBC, REG WBBC, APR WBBC na IPRC Huye.

Mu mwaka ushize, iri rushanwa ryegukanywe na APR mu bagabo n’abagore.

APR WBBC yegukanye irushanwa riheruka

APR BBC yegukanye irushanwa ryo kwibuka riheruka

Muri iri rushanwa , hafatwa umunota wo kwibuka abo mu muryango mugari wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Radioimanzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *