APR BBC yunamiye Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye ku rwibutso rwa Gisozi

APR BBC yunamiye Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye ku rwibutso rwa Gisozi

Abakinnyi n’abakozi b’Ikipe ya APR BBC basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, cyitabirwa na benshi mu bakinnyi n’abakozi b’Ikipe y’Ingabo.

Abakitabiriye basobanuriwe uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa ndetse n’uko yahagaritswe na FPR-Inkotanyi n’ingabo za RPA zari ziyishamikiyeho.

Mukama Victor wahagarariye bagenzi be, yagaragaje ko yize byinshi ku nshuro ye ya mbere yari asuye Urwibutso rwa Jenoside.

Yagize ati “Ni inshuro ya mbere nsuye urwibutso. Amateka y’ababyeyi bacu arababaje. Ntekereza ko ari byiza kuri twe kumenya amateka y’igihugu cyacu kandi twize byinshi.”

Wari umwanya mwiza kandi ku bakinnyi b’iyi kipe ibarizwamo abanyamahanga batandukanye ndetse n’Abanyarwanda bavukiye hanze baboneyeho umwanya wo gusobanukirwa amateka y’igihugu.

Nyuma yo guhagarika Jenoside, ingabo za RPA zatangiye kubaka igihugu cyari cyarasenyutse mu mfuruka zose.

Mu mikino zatangije amakipe atandukanye ari naho iyi ya Basketball ibarizwa ndetse nyinshi muri zo zabaye ubukombe mu mikino itandukanye ziserukamo nk’umupira w’amaguru, gusiganwa, Handball, Volleyball kandi mu bagabo n’abagore.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Radioimanzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *