Umunsi Prof. Lyambabaje na Uyisenga banga ko Abatutsi bagabanywa mu Ikipe y’Igihugu ya Volleyball

Kuva mu 1973 Guverinoma ya Habyarimana Juvénal yashyizeho politiki y’iringaniza rishingiye ku bwoko no ku turere, ryitwaga ko rigamije guha abantu bose amahirwe angana mu byerekeye uburezi n’imirimo.
Iyo ni politiki yashyigikiwe na benshi icyo gihe bayibonaga nk’uburyo bwo gukosora amateka mabi yari yarakozwe muri Repubulika ya Mbere yayobowe na Grégoire Kayibanda.
Icyo gihe habagaho politike y’iringaniza, aho bavugaga ko imyanya yose igomba kuba igabanyijemo 85% igenewe Abahutu, 14% ari iy’Abatutsi, mu gihe 1% yari iy’Abatwa.
Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre wakiniye Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball, yasobanuye amateka yayo n’uko abakinnyi bayibagamo bari babanye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Abo twasanze mu Ikipe y’Igihugu ntabwo batuvanguraga. Burya mu kibuga nta Muhutu, nta Mututsi, iyo baguhamagaraga wajyagamo bakakwakira. Mbese bakagushyigikira ukabona ko bagukunze.”
Nubwo byari bimeze bityo ariko, leta yari iriho icyo gihe hari ibyo yakoraga kugira ngo ishyire icengezamatwara ry’ivangura mu Ikipe y’Igihugu, dore ko icyo gihe muri federasiyo, mu batoza no mu bakinnyi ntaryo bagiraga.
Leta yakoraga uko ishoboye kose kugira ngo iryo vangura rigere mu makipe binyuze muri minisiteri yari ishinzwe siporo.
Mu 1987 hatoranyijwe Ikipe y’Igihugu yagombaga gusohokera igihugu, urutonde rw’abatoranyijwe rwoherezwa muri Minisiteri yari ishinzwe siporo kugira ngo hashakwe ibyangombwa.
Abari abayobozi ba Minisiteri bakibona urutonde bakubiswe n’inkuba kuko basanze abarenga 50% by’abaruriho bari Abatutsi kandi Ikipe y’Igihugu igomba kuba yiganjemo Abahutu.
Basabye Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB) ndetse n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Lyambabaje Alexandre, ko bahindura urwo rutonde bagashyiraho abemewe.
Nk’uko Amb. Jean Pierre Karabaranga yabitangarije Radio/TV10, icyo gihe Prof. Lyambabaje Alexandre na Uyisenga Charles barabyanze babwira minisiteri bati “Ntabwo bishoboka, ikipe twahisemo ni iyi nta yindi.”
Kubera kugaragaza ko badasuzuguye ubuyobozi, bakuyemo abakinnyi babiri gusa, ariko ntibahindura urutonde rwose uko rwakabaye abandi barabemera.
Icyo gihe u Rwanda rwitabiriye imikino y’Akarere ka Kane (Zone IV), yari yabereye muri Congo Brazzaville mu 1988, ndetse runitwara neza rutahana umudali wa Feza nyuma yo gutsindwa na Cameroun ku mukino wa nyuma.
Gusa ntabwo icyo leta yifuzaga muri uyu mukino yigeze irekera aho kugishaka kuko yakomeje gucengeza amatwara yayo mu bakinnyi ndetse n’abakunzi b’umukino wa Volleyball kugeza ubwo bamwe batangiye kuyumva.
Ibyo byatumye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bari ku ruhembe mu mukino wa Volleyball bisanga ku rutonde rw’abagombaga kwicwa.
Icyo gihe umukino wa Volleyball uri mu yashegeshwe cyane na Jenoside kuko yabuze abayobozi, abakinnyi, abatoza n’abakunzi muri rusange.
Mu bo yatwaye ku ruhembe hari Rutsindura Alphonse wateje imbere uyu mukino mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko muri Petit Séminaire Virgo Fidelis Karubanda.
Hari kandi Benjamin Imenamikore, Appolinaire Kabandana, Ntagugura Placide, Niyongira Justin, Rwagashayija Innocent, Kayiranga Eric, Kamonyo Jean Pierre, Ngoga Sebalinda Dominique, Ulimubenshi Vénant n’abandi.
Aba ndetse n’abandi Batutsi barenga miliyoni bishwe bazira ubwoko bwabo, u Rwanda n’Isi yose birabibuka ku nshuro ya 31.




