Tujyanye muri CHUK yaremye inzobere z’abaganga 5000

Tujyanye muri CHUK yaremye inzobere z’abaganga 5000

Imyaka itatu ni yo ibura ngo Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali byuzuze imyaka 110 bimaze bitanga serivisi z’ubuvuzi ku Baturarwanda n’abava imihanda y’Isi bagiye kuzishakayo dore ko na bo ari umubare munini.

 

Uko imyaka yagiye isimburana ni na ko byagiye byongera ubushobozi kuko mu 1918 cyatangiye ari ikigo nderabuzima.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, CHUK na yo yagizweho ingaruka zikomeye, ariko yongera kwiyubaka. Nyuma y’imyaka itandatu, ibi bitaro byahise bigirwa ibyigisha hagamijwe gutanga umusanzu ukomeye muri serivisi z’ubuvuzi, kwigisha no gukora ubushakashatsi ku bibangamiye ubuzima bwa muntu.

IGIHE yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru muri CHUK ushinzwe serivisi z’ubuvuzi, Dr. Martin Nyundo, umaze imyaka 25 muri ibi bitaro bimaze kuba ubukombe mu Karere, agaragaza uburyo byanyuze mu nzira igoye ngo byiyubake.

Mu 1995, ubwo Kaminuza y’u Rwanda yongeraga gufungura nyuma ya Jenoside, Dr. Nyundo yari mu ba mbere bize mu ishuri ry’ubuvuzi mbere muri iyo kaminuza, basoje ari abaganga 70 mu 2002, binjira mu kazi bitezweho kuzahura uru rwego rwarazahaye.

Icyo gihe ibintu byari biteye ubwoba aho abana batatu bararaga ku gitanda kimwe, hari indwara nyinshi zagombaga kwitabwaho, umuganga amara iminsi itatu ku izamu ntawe umusimbura.

Ibintu bitangira gufata isura ubwo Kaminuza y’u Rwanda yari itangiye kwigisha inzobere mu buvuzi (spécialiste).

Dr. Nyundo ati “Nanjye nabaye mu ba-spécialiste ba mbere bahuguwe mu bijyanye no kubaga. Ndibuka twari abantu batatu umwe agomba gushyirwa i Butare, undi CHUK undi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.”

Uyu muganga yibuka ko yabagaga abantu nka 12 ku munsi ari umwe “ngasoza nka saa Kumi z’igitondo nkaryamaho gato Saa Tatu nkagaruka ndeba uko bameze. Byari bigoye.”

Umuyobozi Mukuru muri CHUK ushinzwe serivisi z’ubuvuzi, Dr. Martin Nyundo, amaze imyaka 25 muri ibi bitaro

Byita ku barenga 1200 ku munsi

Ubusanzwe mu bitaro, umwihariko wiganza izo ukubaga, kwita ku ndwara z’abagore, kwita ku bana, indwara z’abantu bakuru, gutera ikinya, ibijyanye no guca mu byuma n’ibijyanye na labotarwari. Nubwo nko mu 2005 ayo mashami yari hasi ariko muri CHUK yari ahari.

Uyu munsi muri CHUK ibintu byarahindutse ayo mashami yabyaye andi. Nko mu bijyanye no kubaga hari ishami rimwe, uyu munsi iryo shami ryabyaye andi arenga 11, no mu zindi nzego biba uko ziraguka.

Dr. Nyundo ati “Uyu munsi dufite inzobere mu buvuzi (spécialistes) 145. Mu ishami ryo kubaga dufite izo nzobere 45. Twarazamutse kuko nko mu 2000 ntibarengaga batanu. Kugira ngo ube inzobere ntibijya munsi y’imyaka ine, uvuye ku yindi itandatu y’ubuvuzi rusange. Urumva ko hakozwe ibikomeye.”

Bijyanye n’uko CHUK ari ibitaro bikuru biba bihangana n’indwara zikomeye, bigira inzobere cyane, abaganga bize ubuvuzi rusange (généraliste) bakaba bake, aho bafite nka 15 na bo bakorera ku masezerano y’imishinga itandukanye.

CHUK ifite abaforomo bagera kuri 590 n’abandi bafasha baba mu nzego zitandukanye nk’ubugororangingo, laboratwari n’ibindi bagera ku 130.

Ibi bitaro bibarura abarenga 1030, barimo abantu 130 bakora mu nzego z’ubuyobozi gusa abandi ni abaganga.

Uko kugira abakozi b’inzobere binajyana no kuzamura urwego rw’ubuvuzi bikagirwamo uruhare n’ibikoresho by’ubuvuzi bigezweho utapfa gusanga ahandi.

Ku munsi CHUK yita ku barwayi bari hagati ya 700 na 800 bataha n’abarenga 400 baba mu bitaro. Ifite ibitanda bigera kuri 500.

Muri ibi bitaro habagirwa abarwayi barenga 100 ku munsi hifashishijwe ibyumba birenga 12 bibagirwamo abantu ku buryo bugezweho. CHUK yakira indembe zirenga 100 ku munsi.

Uretse ubuvuzi bugezweho, serivisi ntagereranywa, Dr. Nyundo agaragaza ko mu Rwanda ibiciro by’ubuvuzi biri hasi ugereranyije no mu mahanga.

Muri CHUK habagirwa nibura abarwayi barenga 100 ku munsi

Atanga urugero ku munyamahanga ushobora kuza mu Rwanda gushaka serivisi zo kubagwa, bakamuha icyumba cya wenyine aba yakwishyura nka 300$, mu gihe nko mu Karere ayo mafaranga ashobora gushirira mu kumusuzuma gusa.

Uretse igikorwa cyo kongerera amaraso umwana uri mu nda CHUK iherutse gukora bikaba ubwa mbere bikozwe mu Rwanda, Dr. Nyundo arakomeza ati “ Hano havurirwa ibintu byinshi cyane, tugeze aho umuganga ashobora kubaga ikibyimba kiri mu bwonko anyuze mu mazuru akagikuramo cyose uko cyakabaye, ni byinshi.”

Kugeza uyu munsi muri CHUK ibibazo bibangamiye ubuzima cyane kurusha ibindi ni impanuka, aho mu bantu 100 barembye bakirwa ku munsi, hagati ya 20% na 40%, n’indwara zitandura.

CHUK na yo igira imbogamizi nyinshi cyane nko kutishyura kw’abahawe serivisi, aho nko mu myaka ibiri ishize ayo mafaranga yarengaga miliyoni 200 Frw, ibikoresho bidahagije ugereranyije n’ibyifuzwa n’ibindi.

Abarenga 5000 barimo abo mu bihugu 84 bamaze guhahira ubumenyi muri CHUK

Umuyobozi Ushinzwe Abanyeshuri bigira muri CHUK, Munyaneza Emmanuel, yagaragaje ko abajya kwigira muri ibyo bitaro bari mu byiciro bitatu, birimo icya mbere, icya kabiri n’icya gatatu cya cya kaminuza harimo n’abiga bakaba inzobere mu buvuzi.

Yavuze ko mu myaka itanu ishize, bimaze kwakira abanyeshuri barenga 5000 , abagera ku 3000 barimo abari mu byiciro bibiri bya mbere mu gihe abandi basigaye bari abari gushaka ubumenyi bubagira inzobere (spécialiste) mu buvuzi.

Ati “30% by’abo twakira ni abanyamahanga na ho 70% ni aba hano mu Rwanda. Abo 30% bava mu bihugu 84 byo ku migabane yose igize Isi bamaze kohereza abanyeshuri hano.”

CHUK imaze kunyuramo abarenga 5000 bahabwa ubumenyi bubagira inzobere mu kwita ku barwayi

Abo banyamahanga barimo abakomoka mu bihugu 31 bya Afurika, 26 byo mu Burayi, 15 byo muri Aziya, icyenda byo muri Amerika mu gihe ibihugu bitatu byo muri Océanie ari byo byohereje abanyeshuri kwigira muri CHUK.

Uko ibihe biha ibindi, ni na ko indwara zigenda zihindura umuvuno, bigatanga umukoro ku bashakashatsi kuko baba bagomba na bo guhindura imikorere bakajyana n’igihe.

Muri CHUK na ho ubushakashatsi bukorwa hafi buri mwaka ku buryo abantu barenga 300 baba basabye kuhakorera ubushakashatsi, hakemererwa byibuze uburi hagati ya 250 na 280.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubushakashatsi muri CHUK, Dr. Belson Rugwizangoga, yavuze ko 15% by’ubushakashatsi bukorwa n’abanyamahanga mu gihe imibare isigaye ari iy’ubukorwa n’Abanyarwanda.

Dr Rugwizangoga agaragaza ko uburyo bushya bw’imivurire bwemezwa mu Rwanda no mu bindi bihugu buba bwanyuze mu bushakashatsi kandi CHUK ibugiramo uruhare runini.

Ati “Niba kera umuntu wabyaraga abazwe yararyaga nyuma y’iminsi itatu, uyu munsi akaba ari nyuma y’amasaha make, ni uko tuba twakoze ubushakashatsi bukagaragaza ko kubifata nyuma y’amasaha make nta cyo bitwaye.”

Bumwe mu bushakakashatsi bwakozwe CHUK ikabugiramo uruhare rukomeye burimo nk’ubwakozwe hagamijwe kuvura no kubaga indwara z’umutima, ari byo byatumye ubu mu Rwanda izo serivisi zitangizwa.

Hari kandi ubujyanye n’indwara zo mu mutwe, aho mbere umurwayi yagombaga gufata umuti buri munsi. Nyuma habonetse umuti, urageragezwa, hemezwa ko umuntu azajya awuterwa mu rushinge akamara amezi atatu atarafata undi, n’ubundi bwinshi.

Igishushanyo mbonera kigaragaza aho CHUK izimurira ibikorwa mu mezi ari imbere

Radioimanzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *