Hatangijwe ikigo kizafasha mu gukusanya amakuru yo mu mavuriro yose yo mu Rwanda

Hatangijwe ikigo kizafasha mu gukusanya amakuru yo mu mavuriro yose yo mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, yatangije ikigo “Health Intelligence Center” kizayifasha gukusanya amakuru y’amavuriro yose mu gihugu hifashishijwe ikoranabuhanga, kikazanafasha mu gutanga inyunganizi mu buryo bworoshye.

 

Ni ikigo cyatangijwe ku wa 3 Mata 2025, mu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Dr. Yvan Butera.

Ikigo “Health Intelligence Center” kijyanye n’ikoranabuhanga mu gukoresha amakuru kugira ngo habashe gufatwa imyanzuro ishingiye ku mibare ariko na na none bifashe Minisiteri y’Ubuzima gutanga inyunganizi mu bigo by’ubuvuzi mu gihugu hose bitayisabye kujya aho biri.

Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi, Isuzuma n’Imari muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Muhammed Semakula, yavuze iki kigo kije kwihutisha imitangire ya serivisi mu buvuzi no kumenya ibibera mu bigo nderabuzima bidasabye kubijyamo.

Ati “Dufite ibigo nderabuzima birenga 500, kugira ngo tumenye ibibera mu kigo nderabuzima byadusabaga ko ujyayo cyangwa ugategereza ukwezi kugira ngo umenye uko byagenze ariko muri iki kigo biratworohera kubona amakuru ako kanya kuko tuba tubona uko biri gukorwa.”

Yakomeje agira ati “Iyo hari ikibazo gikenewe ko abantu bahabwa ubufasha, bafashwa mu buryo bwihuse, yaba ari mu buvuzi cyangwa imyanzuro bagenderaho ishingiye ku mibare, bidufasha no mu gihe cy’ibyorezo cyane cyane ko imibare tubona idufasha kuba twafata ingamba hakiri kare.”

Ikigo cya “Health Intelligence Center” kigaragaza amakuru y’uburyo umuntu yivuza, amakuru yose amugenewe mu igenzura ahita ahagera ako kanya bitarindiriye ubundi buryo bwo kuyakusanya.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko iyi ari intambwe nziza igiye gufasha mu buvuzi by’umwihariko kwihutisha serivisi bitewe n’uko nta nama nyinshi zizongera kuba hafatwa imyanzuro cyangwa hatangwa za raporo.

Ati “Ubu tugiye kujya dufata imyanzuro byihuse nta nama nyinshi cyangwa gukusanya ibitekerezo rimwe na rimwe biba birimo amarangamutima kuko imibare ubwayo izajya yivugira hafatwe umwanzuro ukwiye.”

MINISANTE ivuga ko iki kigo kizajya gikurikirana inzira umurwayi azajya anyuramo zose, agiye kwivuza kuva ageze ku bitaro kugeza atashye, n’abahabwa za ‘rendez-vous’ bakurikiranwe bamenye niba igihe bahawe, abaganga baracyubahirije cyangwa bitarakorwa.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amavuriro y’ibanze agera ku 1281, ibigo nderabuzima birenga 500, ibitaro byo kwego rw’uturere 34, iby’intara bitatu, ibyigisha ku rwego rwa kaminuza 10, ibyihariye bine ndetse na bitandatu byo ku rwego rw’igihugu.

src:igihe

Radioimanzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *