Zimwe mu mbwirwaruhame za Gen (Rtd) Kabarebe

Zimwe mu mbwirwaruhame za Gen (Rtd) Kabarebe

Ijambo rifite byinshi ryahindura mu mateka, rishobora gukurura impinduramatwara idasanzwe, gukundisha abantu baryumva ibyo urivuga yanyuzemo no kwigisha abato inzira runaka.

 

Ni byo koko aryoha asubiwemo kandi ngo utaganiriye na Se ntamenya icyo Sekuru yasize avuze. Munyemerere muri iyi nkuru tugaruke kuri zimwe mu mbwirirwaruhame zavuzwe na Gen (Rtd) James Kabarebe.

Uyu yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, aba Umujyanama wa Perezida mu birebana n’Umutekano ndetse ubu ni Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Ubutwererane.

Gen Kabarebe yamenyekanye cyane ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, umwanya yabayeho imyaka umunani (kuva mu 2002 – 2010) ibintu byanatumye agira umwihariko wo kuba ari we wa mbere watinze muri uyu mwanya.

Kabarebe yabonye izuba mu 1959, avukira muri Uganda kimwe n’abandi Banyarwanda benshi bari impunzi.

Amashuri abanza yayize muri ‘Kyamate Primary School’ ayisumbuye ayakomereza muri ‘Kabalega Secondary School’ mu gace ka Masindi.

Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yize muri ‘St. Henry’s College Kitovu’. Amasomo ye yayakomereje muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’ubukungu na Politiki. Yarangije muri iyi kaminuza mu 1989.

Nubwo Gen Kabarebe yamenyekanye cyane ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, amateka ye mu mwuga w’Igisikare ajya kure cyane kurenza iyi myaka umunani cyane ko ari umwe mu bagize uruhare rwo kubohora Uganda.

Nyuma kimwe n’abandi Banyarwanda bari benshi bari barahungiye muri Uganda, yagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere yo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, izina Kabarebe ryumvikanye mu bakurikiranaga amakuru y’Intambara ya Congo ya Mbere n’iya Kabiri, cyane ko uyu mugabo ari we wari uyoboye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri iki gihugu, gucyura impunzi z’Abanyarwanda bari muri Zaire no kurwanya Interahamwe n’Ingabo zahoze ari iza FAR zacuraga imigambi mibisha yo kongera gutera u Rwanda.

Aha ni na ho Kabarebe yaje kwandikira amateka yo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo mu bihugu bibiri. Yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC yari icyitwa Zaire nyuma yo guhirima k’ubutegetsi bwa Mobutu, agasimburwa na Laurent-Désiré Kabila.

Nyuma y’Intambara ya Mbere n’iya Kabiri za Congo, mu 2002 Kabarebe yagizwe Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, kugeza mu 2010 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ingabo, umwanya yabayemo kugeza mu 2018, ubwo yagirwaga Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano.

Ubwo yashyirwaga mu kiruhuko cy’izabukuru mu Ngabo z’u Rwanda, Gen (Rtd) James Kabarebe yijeje ko nubwo ari mu basirikare bakuru bagishyizwemo ariko igihugu kizakomeza kugira umutekano.

Ati “Ntabwo bivuze ko umuntu aretse igisirikare. Igisirikare wakivamo ariko ntabwo cyakuvamo. N’abasezeye uyu munsi, igisirikare ntikizigera kibavamo. Aho bagiye, ubumenyi bajyanye, ubunararibonye bafite, ubushake, ubwitange, urukundo rw’igihugu, icyaba icyo ari cyo cyose […] nubwo batagiye kure, bari hafi y’ingabo. Nta cyashobora guhungabanya umutekano w’igihugu aba bagabo bose bahari.”

Yakomeje ati “Twe turi umuryango umwe, ni ugukuramo impuzankano gusa ariko ukaba uzi ngo aho wayikenera urayisingira ako kanya.”

RDF ifite ubushobozi bwo kurinda u Rwanda imyaka 100 iri imbere

Ubwo yashyirwaga mu kiruhuko cy’izabukuru mu ngabo z’u Rwanda, Gen (Rtd) James Kabarebe yijeje Abaturarwanda ko igisirikare cy’igihugu gifite ubushobozi bwo gukomeza kurinda igihugu no kugera ku myaka 100 iri imbere.

Ati “Perezida wa Repubulika yubatse RDF idahinduka mu migirire, idatezuka ku nshingano zayo ku buryo uyu munsi imbaraga ifite ziha icyizere uwo ari we wese wageze igihe cyo gusezera mu ngabo kuba yasezera ntacyo yikanga.”

Yakomeje ati “Iki gisirikare cyacu aracyubaka(Perezida) mu buryo burambye, abakibona, abatakizi, ukuntu acyubaka kiratanga icyizere ko igihugu cyacu kizarindwa mu myaka itari hasi ya 100 imbere.”

Inkuru y’uko yarwanye n’Intare akayinesha yashituye benshi

Imwe mu nyamaswa iteye ubwoba mu z’ishyamba ni Intare irimo bishingiye ku mutontomo wayo ndetse n’imiterere yayo byanatumye yitirirwa umwami w’ishyamba.

Muri Gashyantare 2023, ubwo Gen (Rtd)Kabarebe yasobanuriraga urubyiruko imvano y’inkuru yo kurwana n’intare yavuze ko n’ubundi bitagoye kuyirwanya kuko nubwo ifatwa nk’Umwami w’Ishyamba.

Ati “Buriya mu nyamanswa zose zibaho, intare niyo yoroshye kurwana nayo […] kurwana n’intare bigusaba gushiruka ubwoba nta kindi. Iyo ugize ubwoba n’ubwo waba umeze gute, irakwica ariko ushiritse ubwoba, intare ntacyo yagutwara.”

“Ufite inkoni ntacyo yagutwara, kurwana n’intare ni nko kurwana n’imbwa iryana. Uretse gusa ubunini bwayo n’umutontomo, nta bindi. Aho twageze ngo twicare, tukimara kwicara, twari dufite inka, intare iratera. Irabanza irivuga, tuti iraje. Twari twacanye umuriro mwinshi cyane, intare iratera, mu kanya gato twumva ifashe inka iyikubise hasi.”

Yakomeje agira ati “Ubwo twari abasore bato, ninjye wari mukuru abandi bari bafite nk’imyaka 15, gutyo […] ubwo dufata inkoni, turwana n’intare. Ijoro ryose, igahindukira ishaka kugufata ku ijosi, ukayikangisha inkoni […] turwana nayo, kugera mu gitondo, turayinesha.”

FDLR ntiyamara umunota mu Rwanda, ikibi ni ingengabitekerezo yayo

Umutwe witwaje intwaro ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wa FDLR ukunze kugaragaza ko intego yawo ari ugukuraho ubutegetsi buriho.

Ibyo ukunze kubigerageza mu bihe bitandukanye nubwo ugenda ucibwa intege n’uburyo bamwe mu bawugize bakunze guhitamo gutaha mu rwababyaye uretse abamaramaje.

Ubwo Gen (Rtd) James Kabarebe yavugaga kuri uwo mutwe mu bihe byashize yashimangiye ko kuri ubu aho bigeze utamara n’iminota itanu mu Rwanda mu gihe wo uvuga ko wifuza kurwigarurira.

Ati “Ikibazo dufitanye na FDLR si icy’imibare. Igiteye inkeke ni ingengabitekerezo ya Jenoside. Na bya bindi by’iminota itanu ndabisubiramo. Ntayo bamara hano.”
Yashimangiye ko ikintu gikomeye kandi kibi uwo mutwe ufite ari ingengabitekerezo ya Jenoside ukomeje kubiba mu bato no gukwiza mu Karere muri rusange.

Indangagaciro za Maj Gen Paul Kagame ku rugamba

Abahoze ari abasirikare ba RPA iyo babara inkuru zo ku rugamba rwo kubohora igihugu, uzumva bakubwiye ko nyuma y’urupfu rwa Gen Fred Gisa Rwigema zahise zicika intege ndetse zitangira gutekereza kwisubirira muri Uganda kuko zabonaga nta cyerekezo.

Muri icyo gihe zari zacitse intege ariko nibwo Maj Gen. Paul Kagame wari muri Amerika ubwo urugamba rwatangiraga yahageze, ndetse mu buryo budasanzwe ahindura imiterere y’urugamba binyuze mu ndagangaciro ze yahise atoza ingabo za FPR Inkotanyi.

Gen Kabarebe yavuze ko ubwo Maj Gen Paul Kagame yasangaga ingabo za RPA ku rugamba rwo kubohora igihugu yasanze zananiwe zasubiye inyuma ariko yemeza ko zidashobora gutsindwa kandi zifite icyo zirwanira.

Ati “Yaraje asanga urugamba rumeze nabi, asanga kurwana gusa n’uwo twitaga umwanzi twari duhanganye, ari we leta nyine yakoraga ibyo bibi, ntabwo byari bihagije. Yasanze agomba kuzana imiyoborere yindi.”

“Yari iyo gukunda igihugu ukacyitangira, ukagitangira amaraso yawe ku buryo n’umuntu n’ubwo yaraswa agapfa usigaye akaba azi ngo uriya icyo yapfiriye cyari ikintu gifite akamaro. Yapfiriye gukunda igihugu niba ukunda igihugu uragipfira, iyo utagipfiriye uragitanga. Rero indangagaciro yo gukunda igihugu yayitoje Inkotanyi ziramwumva neza.”

Abasirikare ba RPA babanje kurwana nk’ibyihebe

Gen (Rtd)Kabarebe yavuze ko bitewe n’uko bari bafite ibikoresho bike iyo abasirikare b’inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu iyo baneshaga umwanzi imbunda zasimburaga ibyo kurya.

Ati “Iyo umusirikare w’Inkotanyi yabaga ashonje ikintu cya mbere yafataga ni imbunda n’amasasu kuko ni cyo kintu yabaga akeneye cyane bikiyongera ku byo bari bafite.”

Yagaragaje ko abasirikare ba RPA barwanaga nk’ibyihebe ku rugamba rwo kubohora igihugu mbere y’uko Perezida Kagame ahagera agahindura uburyo bw’imirwanire.

Ati “Twebwe tukagenda n’utubunda twacu, twareze agatuza, abapfa bagapfa…barakurasira mu bilometero bitatu, bine mpaka ubagezeho, Murumva ukuntu abantu bari bateye, niyo mpamvu abazayirwa bavugaga ko RPA ari ibyihebe kandi koko ubibonye usanga bari ibyihebe.”

Yagaragaje ko ubwo bari mu mishyikirano n’Ingabo zari iza Leta ya Habyarimana Col. Theoneste Bagosora yababwiye ko nta mututsi ushobora kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, ntibatinye kumwisabira intambara.

Ati “Icyo gihe twaramubwiye duti Bagosora urashaka iki, twarakunesheje nushaka n’aha nonaha, dutangirire intambara hano, turakurasa kandi tugufatane igihugu.”

Nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda

Imyaka 30 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’Ingabo zari iza RPA zakoresheje ubwitange bukomeye ngo zibashe kurokora igihugu n’abatutsi bicwaga bazira uko baremwe.

Ni amateka atazasibangana ku Rwanda kuko mu gihe cy’iminsi 100 gusa abarenga miliyoni bishwe.

Gen (Rtd) Kabarebe kuri ubu usigaye ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yigeze kugaragaza ko nta Jenoside ishobora kuzongera kuba mu Rwanda uko byagenda kose.

Ati “Biragoye kuvunga ngo nta jenoside izongera kuba ahandi aho ari ho hose, ariko biroroshye kuvuga ngo nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda, ibyo kuko turi abanyarwanda, turima u Rwanda rwacu aho twahagarara tukavuga ko itazongera kuba.”

Ubuhemu bwa Kayumba Nyamwasa

Gen (Rtd)Kabarebe yigeze kuvuka ko umuntu wa mbere w’umugome ubaho ari Kayumba Nyamwasa wabaye mu ngabo zabohoye igihugu ariko kuri ubu akaba yarashinze umutwe wa RNC urwanya Leta y’u Rwanda.

Icyo gihe yagize ati “Nimba hari umuntu w’umuhemu ubaho, watangaho urugero ni Kayumba Nyamwasa. Hari ukuntu umuntu agira amahirwe mu bihe bitandukanye agahabwa cyangwa akagirwa icyo ari icyo ariko iyo ari umunyabwenge buke, umuhemu mu buzima bwe nta burere agira, ari umunyamusozi ibyo byose abipfusha ubusa.”

Ntashobora kuririmba

Gen (Rtd) Kabarebe yigeze gutangaza ko mu gihe abandi baririmba we adashobora kubikora kubera ko akiri umwana yigeze abikubitirwa n’umwarimu bituma afata icyemezo cyo kutazongera kubikora ukundi.

Yagize ati “Ubu njyewe sinshobora n’umunsi n’umwe kwasamura umunwa wanjye ngo ndirimbe. Nkoma amashyi gusa kandi nkizihirwa nkaryoherwa n’indirimbo kubera ko ndi umwana muto nahuye n’umwarimu wanyangishije kuririmba ku buryo kuva uwo munsi sinongeye.”

Icyo gihe yahorwaga ko ari kuririmba mu Kiliziya ubwo bari muri Uganda mu ishuri rya Kyamate Primary School, aho umwarimu w’igitsina gore wangaga Abanyarwanda yamukubise amubuza kuririmba bituma afata icyemezo cyo kutazongera kuririmba.

src:igihe

Radioimanzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *