Monica Geingos yagaragaje ko kugira ubudaheranwa no kwigira ari ikintu gikomeye

Monica Geingos, wahoze ari umugore wa Hage Geingob wabaye Perezida wa Namibia, yahishuye ko umugabo we yapfuye bari kwitegura kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, ashimangira ko ibintu bihinduka mu kanya nk’ako guhumbya asaba urubyiruko guhora rwiteguye kwakira impinduka.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo muri Kepler College, ubwo yakirwaga nk’Umuyobozi w’Icyubahiro w’iyo kaminuza ikorera mu Rwanda.
Yagaragaje ko abantu bakwiye guhora biteguye ko ibintu bihinduka umunsi ku wundi kandi mu buryo butunguranye.
Hage Geingob wabaye Perezida wa Namibia yitabye Imana mu 2024 akiri ku buyobozi bw’icyo gihugu muri manda ye ya kabiri ari nayo yari iya nyuma. Yitaba Imana yari afite imyaka 82.
Monica yahishuye ko umugabo we Hage Geingob, yitabye Imana mu gihe bari bari kwitegura kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cyane ko yari manda ye ya nyuma ariko aza gupfa azize cancer.
Ati “Reka nkubwire, njye n’umugabo wanjye twari twiteguye cyane kuva mu mwanya wa Perezida tukajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Ubwo twari turi kubitegura, twari dufite na gahunda. Yasuzumwe muri Mutarama (2024) basanga arwaye Cancer y’urwagashya. Mu gihe cy’ibyumweru bitatu gusa yari apfuye. Byari ku nshuro ya mbere dupfushije Perezida ukiri mu nshingano. Nta n’umwe muri twe wari witeze ko bishobora kubaho.”
Yongeyeho ati “Ntabwo twari tuzi ko dufite gusa ibyumweru bitatu. Umunsi umwe gusa apfuye ntabwo nari nkiri umugore wa Perezida, nahise ntangira kuba umupfakazi. Rero ibintu bihinduka vuba vuba birenze uko wabitekereza.”
Monica Geingos yemeza ko abantu bakwiye guharanira kuba inyangamugayo mu kubaka ahazaza heza habo kuko ibintu bikunze guhindagurika ariko ubunyangamugayo butajya buhagarara.
Ati “Kugira ubunyangamugayo igihe cyose kuko ibintu birahinduka. Uyu munsi uba uri Minisitiri w’Uburezi, ejo ukaba utakiri we. Umunsi umwe uba uri umugore wa Perezida, ukurikiyeho ukaba utakiri we.”
“Uyu munsi uba uri Minisitiri ufite ubunararibonye n’ibigwi bikomeye undi munsi ukaba waragiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Rero ibintu birahinduka, kandi Isi nayo irahinduka. Ntekereza ko ubumenyi ukeneye kugira muri iyi si ihindagurika, icy’ingenzi ari ukwigira.”
Yavuze ko kugira imitekerereze yo kwigira no kuba inyangamugayo bidashobora gukangwa n’impinduka ahubwo ko bituma umuntu yemera impinduka no kureba uburyo bwo kugendana n’izo mpinduka.
Yasabye kandi buri wese kugira uruhare mu kugena uko atwara ubuzima bwe muri iyi si y’ikoranabuhanga, hagamijwe kubaka ibizagaragaza ishusho y’ubuzima bwe.
Ati “Rero mukwiye kwitondera ibibavugwaho, bijya ku mbuga nkoranyambaga uyu munsi kuko bizagira ingaruka ku buzima bw’ejo. Zimwe mu ntwaro z’ingenzi muri iki kinyejana cya 21 zidufasha gutsinda ni nazo zishobora kudushyira hasi rero kuri njyewe biradusaba kwigira no kudaheranwa.”
Yashimangiye ko abantu bakwiye guharanira kugira uruhare mu guteza imbere sosiyete aho gushyira imbere inyungu zabo gusa.
Yifashishije urugero rw’umuhungu we wigeze kumubwira ko azamwubakira inzu ariko agamije gusa kugira ngo na we ajye atanga amategeko nk’uko ababyeyi be babikora, agaragaza ko bikwiye kugira intego nzima no kuyiharanira.
Yagaragaje ko abanyeshuri benshi bakunze kugira intumbero yo kuba abakire kuruta uko bafasha mu guteza imbere sosiyete, aho bahitamo kujya gukora mu rwego rw’Abikorera aho gukorera Leta.
Yagaragaje kandi ko Leta iba ikwiye kugira abantu b’intiti bagira uruhare mu kugena no gutegura neza ahazaza h’igihugu aho kuba bose bakwirundira mu Rwego rw’Abikorera.

Monica Geingos yagaragaje urubyiruko rw’abasore n’abagabo ko bakwiye kugira uruhare mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kubakira abagore ubushobozi.
Yavuze ko ihame ry’uburinganire ridakwiye gukorwa mu mibare gusa nko kumva ko mu nzego runaka harimo 50% by’abagore n’abagabo, ahubwo ko ari uburyo bwo guhindura imyumvire yo kumva ko abantu bose bahawe amahirwe angana bafite ubushobozi bwo gukora ikintu runaka kandi bagatanga umusaruro ukwiye.
Ati “Iyo mvuga uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, iyo mvuga 50 kuri 50 , ntabwo mba mvuga ibijyanye n’imibare. Ngo narashatse ndateka uyu munsi, umugabo wanjye agomba guteka ejo, ntabwo ari bwo buringanire. Ibyo si byo 50 kuri 50. Uburinganire ni ukumva ko umuntu uri imbere yanjye ari ikiremwamuntu nk’uko nanjye ndi cyo. Akwiye amahirwe n’ubumuntu no kubahwa nk’uko nanjye mbikwiye.”
Yakomeje ati “Ntabwo bivuze ngo uratangira uyu munsi wige imirimo isanzwe ikorwa n’abagore, ahubwo icyo bivuze ni kurebana buri wese akabona ko mugenzi we ari ikiremwamuntu, afite ubushobozi bumwe n’ubwawe. Birakwiye kureba mugenzi wawe yaba umugore cyangwa umugabo nk’abangana kuko mwese muri abantu kandi sinzi ko hari abantu basumbana.”
Yagaragaje kandi ko abagabo bakwiye kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa cyane ko imibare igenda yiyongera.
Yatanze inama enye ku rubyiruko zirimo gukorera ku ntego, kwirinda kubatwa n’ibiyobyabwenge, gukora imyitozo ngororamubiri no gukora ibyo ukwiye gukora kandi ku gihe cyabyo.
src:igihe