Kubera iki Gnassingbé akwiye kuba umuhuza w’u Rwanda na RDC

Kubera iki Gnassingbé akwiye kuba umuhuza w’u Rwanda na RDC

Inama nkuru y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iherutse gushyigikira ko Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo aba umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi, inshingano ashobora gusimburaho João Lourenço wa Angola.

Perezida Lourenço unayobora AU ni we wasabye ko Gnassingbé yagirwa umuhuza, nyuma yo kubiganiraho biciye mu ntumwa ye yihariye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Tete Antonio, yohereje muri Togo tariki ya 27 Werurwe 2025.

Gnassingbé azaba umuhuza w’u Rwanda na RDC bidasubirwaho ubwo Inteko Rusange ya AU igizwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, izaba imaze kumwemeza.

Lourenço yatangiye guhuza u Rwanda na RDC mu 2022 nyuma y’aho umwuka mubi ututumbye hagati y’ibihugu byombi bitewe n’impamvu z’umutekano. Ibiganiro yayoboye byahagaze mu Ukuboza 2024 bidatanze umusaruro wari witezwe.

Muri Werurwe 2025, Lourenço yatangaje ko yahagaritse inshingano yo guhuza u Rwanda na RDC kugira ngo yibande ku birebana n’ubuyobozi bwa AU, cyane cyane guharanira iterambere rusange rya Afurika.

U Rwanda na RDC byemeye ko Lourenço abihuza kubera ko ibi bihugu byombi byari bibanye neza na Angola. Kimwe mu bibazo by’ingenzi byibajijweho ni niba hazaboneka undi utagira uruhande abogamiyeho.

Gnassingbé ni amahitamo meza

Umubano wa Togo n’u Rwanda ndetse na RDC umaze imyaka myinshi uhagaze neza, ndetse birumvikana Gnassingbé ni inshuti ya Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi.

Uhereye mu gihe cya vuba, ubona ko ubutegetsi bwa Gnassingbé bwakomeje kuba inshuti ya bugufi y’u Rwanda. Uyu Mukuru w’Igihugu ni umwe mu barenga 20 bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame muri Kanama 2024.

Muri Mutarama 2025, Gnassingbé yasuye u Rwamda, agirana na Perezida Kagame ikiganiro ku kongerera imbaraga ubufatanye bumaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gihe, Perezida Kagame yabwiye Gnassingbé ati “Twishimiye kuba turi kumwe na we, ndizera ko byinshi ari ukugaragariza ko twishimiye kuba turi kumwe aha, ariko kandi no kongera gusaba ko imikoranire imaze igihe kirekire hagati y’ibihugu byacu byombi, yaguka kurushaho.”

Tariki ya 3 Mata, Gnassingbé yongeye gusura u Rwanda, aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga y’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano muri Afurika. Nyuma y’aho, yaganiriye na Perezida Kagame, bashima ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe Lourenço yari yaramaze kumenyesha Gnassingbé ko yifuza ko yaba umuhuza w’u Rwanda na RDC, ndetse na we yari yaramwemereye ko mu gihe Inteko Rusange ya AU yamwemera, azakora iyi nshingano.

Gnassingbé yakiriye Perezida Tshisekedi muri Togo muri Nyakanga 2024, baganira ku mubano w’ibihugu byabo. Mu mwaka wabanje, na we yagiye i Kinshasa mu muhango wo gutangiza imikino y’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Mbere y’uko Tshisekedi ajya ku butegetsi, umubyeyi we Etienne Tshisekedi yapfiriye mu Bubiligi mu 2017. Gnassingbé yatanze ubufasha mu kujyana umurambo we i Kinshasa muri Gicurasi 2019, ushyingurwa mu cyubahiro.

Umwe mu bakorera hafi y’ibiro bya Perezida wa Togo yatangarije ikinyamakuru Jeune Afrique ko Gnassingbé yakoroherwa cyane no kuvugana n’abakuru b’ibihugu byombi, bagashakira hamwe igisubizo cy’aya makimbirane.

Yagize ati “Perezida Gnassingbé afite amahirwe yo gushobora kuvugisha abantu bose barebwa n’iki kibazo.”

src:igihe

Radioimanzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *