Ishusho y’inganda nshya zitezweho kuzamura ubukungu

Ishusho y’inganda nshya zitezweho kuzamura ubukungu

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko i Musanze hari kubakwa uruganda ruzakora ibyuma n’iby’ibanze bikenerwa mu gukora ibyuma ruzajya rukora toni ibihumbi 300 ku mwaka, kandi rugafasha n’izindi nganda kubona ibikoresho by’ibanze zikeneye, ashimangira ko Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo guteza imbere inganda zose zigakoresha ubushobozi bwazo.

 

Yabigarutseho ku wa 28 Werurwe 2025, mu kiganiro yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku bikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera umusaruro w’inganda n’ibyoherezwa mu mahanga, hagamijwe iterambere rirambye ry’ubukungu.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko inganda zose ziri mu gihugu zikoresha ubushobozi bwazo bwose kuko inyinshi ubu zikoresha ubushobozi buke cyane.

Yavuze ko hari ikigega kigiye gushyirwaho kizashyirwamo miliyari 500 Frw azashyigikira abikorera hagamijwe guteza imbere ibikomoka mu nganda byoherezwa hanze ndetse no guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Inganda zikora sima zizafashwa kubona clinker, ni iby’ibanze bikoreshwa mu gukora sima ubundi twari dusanzwe tubikura hanze. U Rwanda rero rwamaze gukora ubushakashatsi tubona ko iyo clinker dushobora kuyikorera mu Rwanda mu majyaruguru aho twabonye ishobora kuva igafasha izo nganda zacu zikora sima bikaba bizakorerwa mu Karere ka Musanze.”

Dr. Ngirente yavuze ko bizafasha kuzigama arenga miliyoni 4,5$ asohoka buri kwezi yo kugura ‘clinker’ mu bihugu by’ibituranyi.

Yavuze ko mu bijyanye no gutunganya ibyuma hazafashwa inganda zisanzwe zikora ibyuma hamwe n’ururi kubakwa i Musanze, ruzafasha izisanzwe kubona ibikoresho by’ibanze zikeneye.

Ati “Uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya ibyuma bingana na toni ibihumbi 300 ku mwaka. Uru ruganda ruzagira akamaro gakomeye mu guhaza isoko ry’imbere mu gihugu, gutunganya ibikoresho by’ibanze byifashishwa n’izindi nganda kuko inganda z’ibyuma zatumizaga ibikoresho by’ibanze hanze, uru tugiye gutangiza rw’i Musanze ruzajya ruzajya rubikora ruhe n’izindi nganda zibikoreshe zitagombye gutumiza hanze.”

Yavuze ko uyu mushinga uzatanga imirimo ibyara inyungu igera ku bantu 1000, wongere ibyuma u Rwanda rwohereza mu mahanga bizamure kurushaho urwego rw’inganda mu Rwanda.

Inganda zikora imyenda zatangiye gutezwa imbere nyuma y’icyemezo cyo guhagarika imyambaro ya caguwa mu Rwanda.

Dr. Ngirente yagaragaje ko hazakomeza gushyigikirwa ihangwa ry’inganda nshya no kongerera imbaraga izisanzweho kugira ngo zishobore kwambika Abanyarwanda bose.

Ati “Ntabwo dufite imyenda ihagije ikorerwa mu Rwanda tukaba dusabwa gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo inganda zikora imyenda zambike Abanyarwanda kandi ku giciro cyiza.”

Dr. Ngirente yavuze ko Guverinoma izazifasha kubona amasoko mu ngeri z’abantu banyuranye ku buryo bizafasha kuzigama agera kuri miliyari 20 Frw yajyaga asohoka ku myambaro itandukanye.

Ati “Bizagira uruhare mu guhanga imirimo myinshi cyane, muzi ko inganda z’imyenda zitanga akazi ku bantu benshi cyane kandi turabikeneye kuko muri NST2 dufitemo intego y’ihangwa ry’imirimo ibihumbi 250 ku mwaka.”

Inganda zikora amavuta yo guteka na zo zizahabwa imbaraga kuko “gutunganya amavuta bishobora kuduha inyungu cyane kandi mu gihe cya vuba.”

Ati “Umusaruro tuzavana mu guteza imbere izi nganda bizadufasha kuzigama agera kuri miliyoni 100$ yasohokaga buri mwaka.”

Dr. Ngirente kandi yavuze ko hazashyirwa ingufu mu guteza imbere inganda zitunganya imbaho nziza zishobora kugurishwa mu Rwanda no hanze y’igihugu, no gushyiraho icyanya gitunganya impu kizubakwa i Bugesera, kikazafasha kongera umubare w’amfaranga igihugu cyinjiza, kuko kizajya cyinjiza miliyoni 430$ buri mwaka.

Urwego rw’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ni rwo rubarizwamo inganda nyinshi, kuko harimo inganda nini 85 n’into 908, mu gihe inganda zikora ibikoresho bitandukanye nini ari 91, inganda nto zikaba 398, inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi nini ni 38, mu gihe into ari 82.

src:igihe

Radioimanzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *