Imiti ya malaria yatangiye gukwirakwizwa hakoreshejwe ‘drones’

Minisiteri y’Ubuzima yatangije igikorwa cyo gukwirakwiza imiti yo kuvura malaria hakoreshejwe indege zitagira abapilote zizwi nka ‘drones’, mu rwego rwo gufasha kuyigeza ku barwayi byihuse batarazahara.
Ni igikorwa cyatangijwe ku wa 3 Mata 2025, mu Karere ka Gisagara ku Bitaro bya Gakoma binyuze mu masezerano Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) gifitanye n’ikigo Zipline gitanga serivise zo kugeza imiti mu mavuriro hakoreshejwe ‘drones’.
Dr. Niyonzima Jean Damascène ushinzwe kurwanya malaria muri RBC yavuze ko ubwo buryo bushya bugamije kwihutisha ikwirakwizwa ry’imiti ya malaria kuko uburyo busanzwe bukoreshwa rimwe na rimwe butinda umurwayi akaba yazahara akiyitegereje.
Yagize ati “Inzira imiti inyuramo akenshi ikunze kuba ndende ndetse n’uburyo bwo kuyitwara mu nzira y’imihanda ugasanga hajemo imbogamizi ntibyihute nk’uko biba bikenewe. Ni yo mpamvu hashyizweho iriya mikoranire kugira ngo igihe bibaye ko umurwayi ufite malaria y’igikatu yakenera umuti wo kumutera kandi washize kuko biba byihutirwa cyane uwo muti umugereho.”
Yakomeje ati “Kwitabaza ikoranabuhanga ni ikintu twabonye kizadufasha cyane mu gutabara abarwayi mu buryo bwihuse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme yavuze ko ako karere gakikijwe n’ibishanga imibu yororokeramo ku buryo hari gufatwa ingamba nshya mu kuyihashya.
Ati “Twafashe ingamba zidasanzwe aho ubu abajyanama b’ubuzima barimo baravura kurusha abandi baganga bose kugira ngo urwaye avurwe ako kanya tuzibe icyuho icyo ari cyo cyose kuri malaria. Twavuganye na RBC kandi ko habaho uburyo inzitiramibu zihenduka zikagura 5000Frw kuko ubu zigura ibihumbi 10 Frw kugira ngo byorohereze abaturage.”
Mu Karere ka Gisagara muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25 habaruwe abarwayi ba malaria bagera ku bihumbi 106, bavuye ku bihumbi birenga 59 bahagaragaye umwaka ushize wa 2023/2024.
Muri ako karere imirenge ituriye ibishanga ni yo yibasirwa cyane ndetse muri Gisagara, Nyamasheke na Nyagatare hagaragara malaria y’igikatu aho bamwe mu batinze kuyivuza ibahitana.
Imibare ya RBC igaragaza ko muri uyu mwaka malaria imaze guhitana abagera kuri 61 mu gihugu hose.
Gahunda yo gukwirakwiza imiti ya malaria hakoreshejwe ‘drones’ muri uyu mwaka izakorerwa mu turere twa Gisagara, Nyamasheke na Nyagatare ku bitaro n’ibigo nderebuzima nyuma izakomereze n’ahandi mu gihugu.
src:igihe