Ab’i Kirehe beretswe ibyabafasha kwirinda uburwayi bw’impyiko bakareka kuzitiranya n’amarozi

Ab’i Kirehe beretswe ibyabafasha kwirinda uburwayi bw’impyiko bakareka kuzitiranya n’amarozi

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe basabwe kunywa amazi menshi, gukora siporo no kujya kwisuzumisha kwa muganga mu gihe bahuye n’ibibazo, nka bumwe mu buryo bwabafasha kwirinda no kurwanya indwara zifata impyiko, aho kugana abaganga ba gakondo bazitiranya n’amarozi.

 

Ni inama bahawe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwirinda no kurwanya indwara z’impyiko, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Impyiko zawe zikora neza, isuzumishe kare wite ku buzima bw’impyiko.’’

Ahishakiye Esperance utuye mu Kagari ka Gatarama Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, yavuze ko yarwaye impyiko ariko aza kuzikira. Yavuze ko byatangiye abyimba amaso n’amaguru akanaruka cyane.

Ati “Nabanje kugira ngo barandoze, mbanza kujya gushaka ubuvuzi bwa gakondo ariko sinakira. Nakomeje kuremba.”

Ahishakiye yasuwe n’umujyanama w’ubuzima amukangurira kujya kwa muganga ku kigo Nderabuzima cya Nyamugari, nyuma bamwohereza ku Bitaro bya Kirehe na byo bimwoherereza i Rwamagana aba ari ho amenyera ko arwaye impyiko.’

Ahishakiye yavuze ko bamuvuye agakira neza, akebura abandi baturage bafatwa n’indwara runaka bakajya kwivuriza mu bavuzi ba gakondo bazi ko ari amarozi kandi aba ari indwara yavurirwa kwa muganga. Yavuze ko kuri ubu uburwayi bw’impyiko bwakize neza ko nta kindi kibazo na kimwe agifite.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kirehe, Dr. Niyonkuru Erneste, yavuze ko hirya no hino ku bitaro bafite imashini zihagije zipima impyiko neza, ko kuzivura no kuzisimbuza bikorwa hifashishijwe Mituweli, asaba buri wese kugana abaganga.

Ati “Umuntu ashobora kurwara impyiko bitewe n’ibibazo afite by’umutima, ibibazo by’isukari, malaria cyangwa se n’izindi ndwara zitandukanye. Kugira ngo tuzirinde, icya mbere tugomba gukora ni ukwisuzumisha tukamenya uko duhagaze, ikindi ni ukwitabira siporo, iyo wayikoze ukanywa amazi ahagije bifasha impyiko cyane.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yasabye buri wese kubaha inama aba yahawe n’umuganga, kuko biri mu bifasha mu kurwanya izi ndwara benshi bakunze kwitiranya n’amarozi.

Impyiko ni indwara akenshi iterwa n’izindi ndwara ziba zafashe umuntu ntazivuze neza cyane cyane diabetes, umuvuduko w’amaraso n’izindi bikarangira anarwaye impyiko, iyo ubimenye hakiri kare ukajya kwa muganga barazivura zigakira.

Mu Karere ka Kirehe habarurwa abarwayi b’impyiko bagera kuri 18 bari gukurikiranwa n’ibitaro bya Kirehe ku bufatanye na Partners In Health. Muri aba barwayi harimo abashyirwa imiti hifashishijwe utudege tutagira abapilote.

src:igihe

Radioimanzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *