Abanyamahanga basuye u Rwanda bakoresheje arenga miliyari 820 Frw mu 2024

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko abanyamahanga basuye u Rwanda mu 2024, bakoreshereje imbere mu gihugu arenga miliyoni 579,5$ [ni ukuvuga arenga miliyari 820,5 Frw] binyuze mu bintu bitandukanye baguze kuva bageze mu gihugu kugeza igihe batashye.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku mipaka irimo uwa Rusumo, Kagitumba, Gatuna, Cyanika, Rusizi I, Rusizi II, Bugarama, La Corniche, Poids Lourds no ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Abashakashatsi bareba ku nyemezabuguzi z’abanyamahanga mu gihe batashye, bakababaza impamvu yari yatumye basura u Rwanda, iminsi bahamaze, n’ibindi bijyanye n’ibyo bahashye hakabona kumenyekana ikigereranyo cy’amafaranga bakoreshaga ku munsi.
Ibi kandi bikorwa no kuri bamwe mu Banyarwanda binjira mu gihugu bavuye mu bihugu by’amahanga.
Ubushakashatsi bwakozwe kuva mu Ugushyingo 2024 kugeza muri Mutarama 2025 bugaragaza ko abakoreye ingendo mu Rwanda baguze ibintu na serivisi bibarirwa muri miliyoni 126,1$ mu gihembwe cya kane cya 2024.
Umubare munini w’abageze mu Rwanda muri icyo gihe bagenzwaga n’ibiruhuko. Bakoresheje miliyoni 56,2$, mu gihe Abanyarwanda bagiye mu mahanga mu gihembwe cya kane cya 2024 bakoresheje miliyoni 91$, muri yo arenga miliyoni 36,3$ akoreshwa mu byerekeye ubucuruzi.
Imibare igaragaza ko nk’abakoresheje inzira yo mu kirere bavuye muri Aziya bakagera mu Rwanda kubera ibiruhuko bakoreshaga 197$ ku munsi, abo muri Amerika ya Ruguru n’ibindi bihugu bya Aafurika bakoresheje impuzandengo ya 151$, abo mu Burayi n’ahandi hose ku Isi bakoresha 129$ ku munsi umwe na ho abo muri Afurika y’Iburasirazuba bo bakoresheje 82$ ku munsi.
Mu banyuze mu nzira yo ku butaka, abo muri Amerika ya Ruguru bagiriye ibiruhuko mu Rwanda bakoreshaga 146$, abo mu bindi bihugu by’Isi bagakoresha 138$, abaturuka muri Aziya bakoresheje 109$, Abanyaburayi bahahishaga 100$ ku munsi mu gihe abo muri Afurika y’Iburasirazuba bahahishaga 44$ na ho abo mu bindi bihugu bya Afurika bagakoresha 64$ ku munsi umwe.
Mu gihembwe cya kane, abageze mu Rwanda bakoresheje inzira yo mu kirere bihariye 81,1% by’amafaranga yakoreshejwe, mu gihe Abanyarwanda bagiye hanze y’igihugu bakoresheje indege bagize uruhare rwa 65,1% by’ayo bakoresheje.
Raporo yashyizwe hanze muri Werurwe 2025 igaragaza ko abasuye u Rwanda mu 2024 bose binjirije u Rwanda arenga miliyoni 579,5$ [ni ukuvuga arenga miliyari 820,5 Frw], mu gihe Abanyarwanda bagiye basuye ibihugu by’amahanga bakoresheje miliyoni 363,8$.
Abanyamahanga basuye u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2024 bakoresheje miliyoni 125,5$, mu gihembwe cya kabiri agera kuri miliyoni 136,8$, mu gihembwe cya gatatu ariyongera cyane agera kuri miliyini 191,1$ na ho mu gihembwe cya kane yageze kuri miliyoni 126,1$.
Ugendeye ku mpamvu zatumye basura u Rwanda mu 2024, abarenga 44,6% bagenzwaga n’ibiruhuko, abarenga 28,1% bari basuye inshuti n’abavandimwe, mu gihe abagenzwa n’ubucuruzi bari 14,1%.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godfrey, aherutse gutangaza ko bitewe n’ishoramari rikomeye igihugu cyakoze mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira inama, hakiyongeraho umutekano usesuye igihugu gifite, byatumye igihugu gisurwa n’abantu benshi bityo bakwiye kubyara inyungu irenze isanzwe.
Ati “Dutangiye kubona abantu benshi basura u Rwanda ariko dusa nk’aho nta kintu cyihariye tubakuraho cyinjira mu isanduku ya Leta kidufasha kugira ngo twongere dukore ishoramari risabwa ngo dukomeze duteze imbere uru rwego.”
Kuri ubu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri gusuzuma umushinga w’itegeko rishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi ungana na 3% by’igiciro cy’icumbi, uzajya wishyurwa na buri muntu waraye mu cyumba cya hoteli, moteli n’indi nzu yose ikoreshwa nk’icumbi ryishyurwa.
Kabera ati “Ntabwo ari ibintu dukora hano mu Rwanda gusa, muri Kenya barabikora ndetse bo barenga no ku giciro cy’icyumba hakaba ubwo bafata n’ibijyanye na restaurant.”
U Rwanda rufite intego yo gukuba kabiri amafaranga yinjizwa n’urwego rw’ubukerarugendo, akava kuri miliyoni 620$ rwinjije mu 2024 akagera kuri miliyari 1,1$ mu 2029.
src:igihe