Ababyeyi barenga ibihumbi 260 bapfuye babyara mu 2023 – Raporo

Ababyeyi barenga ibihumbi 260 bapfuye babyara mu 2023 – Raporo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko mu 2023 nibura ababyeyi barenga ibihumbi 260 bapfuye batwite abandi babyara, bivuze ko buri minota ibiri umubyeyi utwite cyangwa uri kubyara yapfaga.

 

OMS yabitangarije mu raporo yashyize hanze ku wa 07 Mata 2025, aho yavuze ko guhera mu 2000 kugera mu 2023 kubera uburyo serivisi z’ubuzima zari zisigaye zitaweho izo mpfu zari zaragabanutse ku kigero cya 40%.

Gusa igaragaza ko guhera mu 2016 serivisi z’ubuzima zongeye gusubira inyuma ibyatumye izi mpfu zongera kwiyongera.

OMS igaragaza ko inkunga zijyanye no guteza imbere ubuzima ziri gukurwaho n’ibihugu bitandukanye, ari kimwe mu biri guteza impfu z’ababyeyi bari kubyara.

Impamvu ni uko ibitaro bimwe biri gufunga, abaganga bari kubura imirimo, imiti imwe n’imwe y’ingenzi iri kubura, bityo kwita ku babyeyi bikarushasho gukomera.

OMS igaragaza ko hatagize igikorwa vuba umubare w’ababyeyi bapfa babyara uziyongera bikabije.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko nubwo hari impinduka zabayeho hagikenewe gushyirwa imbaraga mu kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara.

Ati “Nubwo iyi raporo iduha icyizere, ariko inagaragaza ko gutwita bikiri ikibazo ku bagore ku Isi, nubwo dufite uburyo bwo kuvura ababyeyi no gukumira ibibazo bituma ababyeyi bapfa.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), Catherine Russell, yasabye ko hashorwa imari mu babyaza, abaforomo, n’abajyanama b’ubuzima, kugira ngo ababyeyi barusheho kwitabwaho, kuko iyo umubyeyi apfuye bishyira mu kaga n’umwana yabyaye n’umuryango muri rusange.

OMS yiyemeje ko mu 2030 impfu z’ababyeyi bapfa babyara zigomba kuba ziri munsi y’ababyeyi 70 mu babyeyi ibihumbi 100 babyaye.

Iyi raporo kandi igaragaza ko ababyeyi bafite ibyago byinshi byo gupfa babyara cyangwa batwite ari abari mu bihugu birimo intambara n’ubukene, nka Tchad, Nigeria, Somalia Afghanistan, na Repubulika ya Centrafrique byihariye 70% y’impfu zabonetse mu 2023.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko gahunda yo kubyarira kwa muganga biri ku kigero cya 95%, impfu z’ababyeyi bapfa babyara ziri kuri 203 ku bagore ibihumbi ijana ndetse n’abana bapfa bavuka bageze kuri 19 ku bana 1000, abapfa bataruzuza imyaka itanu ni 45 ku 1000 na ho abapfa batamaze umwaka ni 33 ku 1000 bavuka ari bazima.

Radioimanzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *